CONGO: Abatwikiye MONUSCO bayamagana mu myigaragambyo bagiye guhanwa bikomeye.

CONGO: Abatwikiye MONUSCO bayamagana mu myigaragambyo bagiye guhanwa bikomeye.

Nyuma yuko uruhuri rw'abaturage bakoze amarorerwa mu myigaragambyo i Goma bamagana ingabo za MONUSCO, leta y'iki gihugu cya RDC yatangaje ko igiye guhana yihanukiriye abayakoze. 

Gutwika,Gusahura imodoka n'ibindi by'izi ngabo nibyo byakorewe muri iyi myigaragambyo yari yavuzweho mu mpera z’icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w’umujyi wa Goma asohora itangazo ribuza kwigaragambya none kuwa mbere, batabyemerewe.

Ibi byose immpamvu yabyo nuko badashaka izi ngaboo za MONUSCO mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.

Umuturage w'i GOMA witwa Eliezer Makambo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru  ko amasoko na za ‘boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.

Ibi bikiba,Umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma,Yandika kuri Twitter ati"ababikoze bazakurikiranwa bahanwe bikomeye."

Biteye ubwoba, Amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arerekana imihanda imwe yafunzwe n’abigaragambya bakoresheje amabuye ava ku birunga azwi nk’amakoro.

Nanone andi yerekana abantu barimo gusahura ibikoresho bimwe mu biro bya MONUSCO i Goma mu gace ka Katindo.

Makambo yatangarije BBC ko abashinzwe umutekano barashe amasasu kugira ngo batatanye abigaragambya n’abarimo gusahura.

Ntiharamenyakane neza abateguye iyi myigaragambyo, hakekwa urubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi ishami ry’i Goma.

Abigaragambya kandi uyu munsi babikoreye no ku biro bya MONUSCO biri ahitwa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

MONUSCO ni wo mutwe w’ingabo wa UN munini kugeza ubu ku isi, umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ufite mu nshingano kubungabunga amahoro, gufasha ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, no kurinda abaturage bari mu kaga ko kwibasirwa n’inyeshyamba.

Mu ntara za Ituri na Kivu zombi mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100 yigabiza ibya rubanda, ikica, igasahura, cyangwa igasoresha abaturage.

Umutwe uri kugarukwaho cyane muri iki gihe ni M23 uvuga ko uharanira ko abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bagira uburenganzira muri icyo gihugu.

M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo n’ibindi bice bya teritwari twa Rutshuru ihana imbibi n’iya Nyiragongo irimo umujyi wa Goma.

BBC