FARDC YIHAGAZEHO IMBERE YA M23.

FARDC YIHAGAZEHO IMBERE YA M23.

Ingabo za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zabashije kwihagararaho zikumira M23 mu gace ka Nyundo.

Bidogereye kurushaho Urugamba ruhindura isura cyane muri Gurupoma ya BUHUMBA n'iya Kibumba aho FARDC ikomeje kubera ibamba inyeshyamba.

Amakuru dukesha RADIO OKAPI aravuga ko muri Teritwari ya Nyiragongo hari umuriro w'amasasu acicikana mu mashyamba yaho buri ruhande rudashaka kurekura habaye isibaniro.

M23 nyuma yo kwataka umusozi wa Bizuru ikawugenzura yashatse no kwiyongeza uwa Nyundo uri muri Gurupoma ya Buhumba ntibyayikundira noneho ingabo za leta zikumira abarwanyi bayo. 

Ibi bibaye nyuma yuko byavuzweho mu gitondo ko uyu mutwe wigabije aka gace nubwo byarangiye ukuwemo gusa ukomeje kurahirira kukisubiza.

Soma; https://kalisimbi.com/m23-ifashe-umusozi-wari-ugoye-fardc-irahunga