BIHINDUYE ISURA AMASASU YONGEYE KUMVIKANA MURI CONGO.

Byongeye kudogera imbunda ziregurwa mu ntambara ikomeje kuba hagati y'ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 mu burasirazuba........

BIHINDUYE ISURA AMASASU YONGEYE KUMVIKANA MURI CONGO.

Byongeye kudogera imbunda ziregurwa mu ntambara ikomeje kuba hagati y'ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 mu burasirazuba bw'iki gihugu kiyobowe na Perezida Tshisekedi.

Umuvugizi w'Inyeshyamba za M23 aravuga ko ibirindiro byazo mu gace ka Jomba muri teritwari ya Rutshuru birimo kuraswaho n’ingabo za leta kuva mu rukerera.

Icyumweru cyari gishize nta sasu ryumvikanye imirwano isa n'icururutse nyuma y’uko izi nyeshyamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo tw’intara ya Kivu ya ruguru.

Inkuru dukesha BBC,Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma,yagize ati: “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30”.

FARDC nk'Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku byatangajwe na M23 kuri iyo mirwano, BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi wazo, ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Tariki 3 Kamena uyu mwaka hari mu cyumweru dusoje nibwo umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko “ingabo za leta n’abafatanya nazo” bitegura kubagabaho ibitero bishya.

Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba “ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije n’ibyasabwe n’inama y’umutekano ya ONU”.

Ukwezi kwa Gicurasi kujya gushira nibwo iyi mirwano yari iherutse kuba hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Nairobi mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

BBC