BARAKARIYE CYANE WA MUKOZI WISHE UMWANA MUTO BIFUZA KO BAMWICA.

BARAKARIYE CYANE WA MUKOZI WISHE UMWANA MUTO BIFUZA KO BAMWICA.
Nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umwana w'umuhungu, wa mukozi wo mu rugo yakatiwe burundu benshi bamwifuriza gupfa akavaho.
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga.

Mu gitondo nibwo imyanzuro y'urubanza yari igiye gusomerwa mu ruhame aho n'ubundi urubanza rwari rwabereye ku ya .

Uyu wahoze ari umukozi wo murugo yahamwe n'icyaha cy'ubwicanyi bw'indengakamere nawe ubwe yiyemereye ko yabikoze ku bushake.

Yishe Rudasingwa Ihirwe Davis w'imyaka 9 amumanitse mu mugozi nyuma aza gufatwa n'urwego rw'ubugenzacyaha RIB akurikiranwa n'amategeko.



Ku  ya 15 Nyakanga 2022 nibwo yagejejwe imbere y'umucamanza yiregura yemera icyaha akanagisabira imbabazi icyo gihe imbere y'abatari bake bumvaga ibyo avuga uburakari bukabazamuka.

Bifuzaga ko byibura nawe yakwicwa nawe akabura ubuzima kuko ari inyangabirama.

N'ubundi abaturage uyu munsi bari babukereye ku kibuga cy'umupira giherereye ahitwa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kugira ngo bumve umwanzuro w'urukiko.