M23 YONGEYE KUMVIKANA NYUMA Y'IGIHE.

M23 YONGEYE KUMVIKANA NYUMA Y'IGIHE.

Umutwe wa M23 wongeye kumvikana uvuguruza abawutanzeho ibirego ko aho kurwana wayobotse iyo gucukura amabuye y'agaciro.

Ni mu birombe by'ahitwa Kurimisyoni aba barwanyi bashinjwa kubyigabiza bifatwa nk'igihombo gikomeye kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangajwe n'umuvugizi wayo, LAWLENCE Kanyuka wagize ati "Urugamba turwana si urwo kwigwizaho imitungo ahubwo tugamije gukuraho ubutegetsi bw'igitugu buriho."

Yakomeje avuga ko ibivugwa ari ibinyoma ndetse ahakana ko nta kirombe kizwi muri ako gace bityo abavuze ibyo bafite izindi mpamvu zabo bwite zituma basakaza ibihuha.

Bibaye nyuma yuko Mukanda Mbusa Aime umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Rutshuru yatangaje ko izi nyeshyamba zisigaye zihugiye mu gucukura amabuye aho zafashe.

M23 yagaragaje ko ntaguhagarara ifite kugeza ifashe umurwa mukuru KINSHASA igakuraho ubuyobozi yakunze gushinja ivanguramoko no gukandamiza bamwe mu baturage.

Uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye turimo umujyi wa Bunagana,Cheya, Chengerero, Basare, Kabindi, Ruvumbu, Mbuzi, Bugira, Kinihira, Shangi, Tanda, Rutsiro Nyabikoma, Rutshuru,Jomba, Busanza, Bweza,Gisiza ,Musongati n'ahandi henshi.

Agahenge kamaze iminsi bisa naho Intambara yacogoye, amakuru Kalisimbi ifite nuko impande zombi zikomeje gukaza imyitozo zisuganya ngo imirwano ihashya uyu mutwe nawo watsimbaraye yuburwe.