CONGO: INGABO ZA KENYA ZIGARAMYE URUGAMBA ZIHAKANA KO ZITAZATERA M23.

CONGO: INGABO ZA KENYA ZIGARAMYE URUGAMBA ZIHAKANA KO ZITAZATERA M23.

Ingabo zo mu gihugu cya Kenya,KDF, zari zoherejwe mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zagaragaje ko zitazakoma na hato umutwe wa M23.

Mu ijwi ryumvikanisha neza ibyo yavugaga umuyobozi w'izi ngabo Lt. General Muriuki yatangaje ko we n'abasirikare bose ayoboye batavuye i Nairobi kurwanya inyeshyamba zazengereje intara ya Kivu ya ruguru.

Yasobanuye impamvu nyamukuru ibaraje inshinga ko ari ukwitambika hagati y'impande zihanganye ari zo M23 n'ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC mu kugabanya amasasu yumvikana mu mashyamba ya Rutshuru. 

Ati" Ntituzatera M23 mu mujyi wa Bunagana, ahubwo tuzashyiraho umurongo ntarengwa hagati yayo na FARDC duhashya imirwano mishya mu rwego rwo kunoza urugendo ruganisha ku ntambwe y'ibiganiro hagati y'abahanganye bizabera iwacu muri Kenya."

Ibi bivuguruje ibyo Perezida Tshisekedi yari yavuze ko ingabo zihurije hamwe za EAC zirimo n'iza Kenya zizatamika umuheto zigatatanya inyeshyamba za M23 zifatanyije na FARDC yari yinaniwe.