BWA MBERE IGOR MABANO YEREKANYE IMFURA YE.

Bwa mbere umuhanzi nyarwanda akaba n'umwarimu mu ishuri rya muzika wamamaye nka IGOR MABANO ibyishimo byamusaaze yerekana imfura ye y'umuhungu yibarutse mu minsi ishize.

BWA MBERE IGOR MABANO YEREKANYE IMFURA YE.

Bwa mbere umuhanzi nyarwanda akaba n'umwarimu mu ishuri rya muzika wamamaye nka IGOR MABANO ibyishimo byamusaaze yerekana imfura ye y'umuhungu yibarutse mu minsi ishize. 

Iyi tariki ya 19 Gicurasi ni umunsi w'amateka mu buzima bwa IGOR MABANO wahogoje benshi mu ndirimbo z'urukundo kuko ari wo munsi yavukiyeho.

Yabyutse yakira ubutumwa bwinshi bw'abavandimwe,inshuti,n'abakunzi be bumwifuriza kugira isabukuru nziza.

Ibyishimo byahise bimusaaba amarangamutima aramurenga ashimira buri wese urimo kumwoherereza ubwo butumwa ariko nawe hari ubwo yari gutanga budasanzwe bucece.

Mu minota ishize abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto arikumwe n'umwana we w'umuhungu aherutse kwibaruka ayiherekeresha ubutumwa bugira buti "This is one of my best birthday so far ! I have a beautiful healthy baby boy An amazing wife Laura Collette." 

Umuhanzi IGOR Mabano n'imfura ye aherutse kwibaruka.

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati"Iyi niyo sabukuru yanjye ihebuje mu zindi kugeza ubu! Mfite umwana w'umuhungu mwiza kandi mutaraga n'umugore utangaje Laura Collette.

Igor Mabano umuhanzi ubarizwa mu nzu y'umuziki ya KINA MUSIC

Amezi 6 yari yihiritse uyu muhanzi atagaragara mu itangazamakuru cyane nk'uko byari bisanzwe kuko nta bihangano bishya yari agishyira hanze nyuma y'iyitwa THE ONE yakoreye umufasha we Laura Collette ubwo barushingaga.