DIAMOND PLATNUMZ YONGEYE KUZAMURA IBISHASHI BYURUKUNDO YIFURIZA ZUCHU ISABUKURU YAMAVUKO

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platnumz ukorera umuziki mugihugu cya Tanzania yahamije iby’urukundo rwe na Zuhura Othman Soud wamenyekanye nka Zuchu kumazina y'urubyiniro ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko mu magambo aryoheye amatwi ndetse amwibutsa ko amukunda byiteka.

Diamond yatangaje aya makuru nyuma y’iminsi mike Zuchu yemereye abakunzi be ko  ari murukundo na Diamond.

Ni mu butumwa  Zuchu  abinyujije ku rubuga rwa Tiktok umwe mu bakunzi be yamubaza icyo Diamond asobanuye kuri we ntakuzuyaza ati""ni umukunzi wanjye,

ndi mu rukundo."Nta minsi irashira Diamond nawe ahamije iby’aya makuru ubwo yifurizaga isabukuru nziza Zuchu wujuje imyaka 29.Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n’amafoto y’uyu muhanzikazi asanzwe abereye umukoresha harimo nayo bari kumwe yamwifurije imigisha myinshi ndetse amwibutsa ko amukunda byiteka.

Ati"Ati “Imana Ishoborabyose iguhe imigisha kandi ikurinde mu buzima bwawe muri uru rugendo rwo kwereka Isi uburyo Abanyafurika bahiriwe .”

Yakomeje agira ati “ Wibuke ko intare (Diamond) Ihora igukunda burigihe.”Ibi bibaye kandi nyuma y’iminsi mike umubyeyi wa Diamond , Sanura Kassim (Mama Dangote) yemeje iby’urukundo rw’umuhungu we na Zuchu mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nkwifurije kuramba kuzuye imigisha. Umukazana wanjye Zuhura Othman Suod.”

https://www.instagram.com/p/ClVT0P6KzcQ/?utm_source=ig_web_copy_link