MEDDY ASERUKIYE U RWANDA AHAKOMEYE.

MEDDY ASERUKIYE U RWANDA AHAKOMEYE.

Ngabo Jobert Medard wamamaye muri muzika nka MEDDY nyuma y'ibimuzunguza umutwe bishengura umutima agarutse mu bihe byiza.

Niwe muhanzi rukumbi ugiye guserukira u Rwanda mu bihembo bikomeye AFRIMMA 2022 bigiye gutangwa ku nshuro ya 9 mu mateka ya muzika muri Afurika.

MEDDY ari mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza kurusha abandi muri Afurika y'iburasirazuba aho ahanganye n'ibindi bihangange birimo Diamond Platnumz,Eddy Kenzo, Rayvanny, n'abandi.

Agarutsemo kuri iyi nshuro mu gihe mu mwaka ushize nabwo yari ari muri iki cyiciro arikumwe na THE BEN na Knowless nk'abari bahagarariye muzika nyarwanda.

Africa Magasin music awards ni ibihembo ngarukamwaka byitabirwa n'abahanzi b'ibikomerezwa kuri uyu mugabane w'abirabura aho hakurikizwa kuri bu gace umuhanzi aturukamo, nko mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka wa 2022 mu gace ka Africa y'iburengerazuba higanjemo abakomoka mu gihugu cya Nigeria gifatwa nk'ikiyoboye ibindi binyuze mu bahanzi nka FIREBOY, OMAH LAY, RUGER n'abandi.

Ingeri zose haba abagabo cyangwa abali n'abategarugori bakora muzika bahataniye ibi bihembo, mu karere duherereyemo harimo Sheebah Karungi wa Uganda,ZUCHU wa Tanzania, FEMI One wa Kenya n'abandi.

Umuhanzi Meddy nyuma yo kubura uwamwibarutse byamuteye intimba itazashira, kuri ubu ari mu bihe byiza kuko si ibi bihembo gusa agiyemo, aherutse no guca agahigo gafitwe n'abahanzi mbarwa.

Soma: https://www.kalisimbi.com/meddy-uri-mu-gahinda-yaciye-agahigo-kadasanzwe