AFRIQUE ABAYE URUFUNGUZO KURI KATALEYA NA KANDLE BAKORANYE 'NYASH'

AFRIQUE ABAYE URUFUNGUZO KURI KATALEYA NA KANDLE BAKORANYE 'NYASH'

Itsinda ry'abakobwa 2 KATALEYA na KANDLE bakoranye indirimbo na AFRIQUE ryageze mu urw'imisozi igihumbi bakiranwa urugwiro baturutse i Kampala muri Uganda.

Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga kanga amabuguma nibwo aba bali bombi baririmba bihebuje basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Bakiranywe ibyishimo n'umuhanzi AFRIQUE bafitanye indirimbo bise NYASH yaciye ibintu muri iyi minsi haba mu gihugu cya Uganda bakomokamo ndetse naha i Rwanda yanyuze abatari bake.

Kataleya na Kandle bizihiwe no gukandagira ku butaka bw'urwagasabo bavuga ko baje mu rwego rwo kumenyekanisha kurushaho iyi ndirimbo 'Nyash' ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bya muzika.

Afrique wabakiriye nawe yagize icyo avuga ati "Yeah nk'uko mwabibonye,Colabo twarayikoze ntabwo nari nagiye gukora ubusa muri Uganda, nari nagiye gukora indirimbo yitwa NYASH , twarayikoze barayibonye, noneho n'abakobwa barahari, bagiye kubona noneho byinshi babafitiye."

Afrique yakira Kataleya na Kandle

Muyoboke Alex wabaye impirimbanyi y'umuziki biciye mu kureberera bamwe inyungu abazamura ari mu bakiriye aba bahanzikazi bigaragara ko hari imikoranire iri hagati yabo.

Aba baririmbyikazi bahuriye mu itsinda rimwe ni bamwe mu bakomeje kubica bigacika mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda bigaragarira mu bitaramo bakora byizihira benshi ndetse indirimbo zabo zikomeje kuza mu zigezweho iwabo byatumye bagura imipaka bahereye i Kigali.

Muyoboke Alex ari mu bakiriye Kataleya na Kandle

Aka kanya bahise bajya muri Hotel bararamo nk'uko byateganyijwe gahunda yabo ikurikiraho ni ugusura ibitangazamakuru bitandukanye bya hano aho bazajya bajyana na Afrique wababereye urufunguzo rufungura ubwamamare bwabo mu banyarwanda cyane abakunze iyi ndirimbo ikoze mu buryo bwihariye.

Kataleya na Kandle ku rubyiniro