DIAMOND YARI GUHITA AFUNGWA AKIGERA I KIGALI.

DIAMOND YARI GUHITA AFUNGWA AKIGERA I KIGALI.

Nyuma y'akababaro gakomeye k'abafana bari biteze kubona umuhanzi DIAMOND PLATINUMZ i Kigali biravugwa ko iyo ahakandagiza ikirenge yari guhita atabwa muri yombi.

Urujijo ni rwose ku banyabirori bari biteguye uyu munya-Tanzania wabuze ku munota wa nyuma arabatenguha ku mpamvu we yise ko ari imitegurire mibi n'imikorere idahwitse y'abamutumiye.

Aka kanya bimaze kumenyekana ko hari ibirego byari byajyanywe mu rwego rw'ubugenzacyaha bw'u Rwanda RIB bisaba ko atabwa muri yombi azira ubwambuzi yakoreye umuhanzi nyarwanda MICO THE BEST.

Ibyabaye mu ntangiriro za Gashyantare ya 2013 bigarutse ku mutwe wa Diamond muri 2022 ashinjwa kwambura MICO THE BEST amafaranga asaga 7,620,000Rwf yamuhaye ngo aze gutaramira mu Rwagasabo banamamaza indirimbo bakoranye yiswe 'SINAKWIBAGIWE".

Nk'uko bigaragara mu mpapuro Kalisimbi.com ifitiye kopi, Tariki 9-02-2013 nibwo MICO yoherereje DIAMOND amafaranga 5,000,000Rwf y'ibanze ngo aze mu gitaramo i Kigali cyari cyateguwe ariko birangira amuziritse ku katsi ntiyaza.

MICO akimenya ko aza DIAMOND wiyita SIMBA azataramira abamukunda i Rwanda, yahise yifashisha umunyamategeko Me Bayisabe Irene atanga ikirego ku nzego zose bireba zirirmo RIB,ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka,Ambasade ya Tanzania mu Rwanda ntiyasiga na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ngo arenganurwe.

Mu ibaruwa y'amasezerano Diamond ubwe yemeye anasinyira ko ahawe amafaranga angana na 1,000,000Rwf bityo agomba kuzasusurutsa abanya-Kigali Tariki 15 Gashyantare 2013, yasinyweho kandi na Nsengumuremyi RICHARD warebereraga inyungu za MICO THE BEST.

Icyikango cyo gufungwa nicyo cyaketswe nk'impamvu nyamukuru zo kubura SIMBA mu murwa nk'uko akunze kwiyita.

Turatsinze PROSPER wamamaye nka MICO THE BEST yakunze kuvuga ibyo yakorewe n'uyu muhanzi ariko yari atarakomoza ku ukuba azamurega mu mategeko ngo ahabwe ubutabera.

Amakuru ahari ni uko  abari bamaze kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo hari uburyo bwateguwe bwo gusubizwa ayo bishyuye, mu gihe kandi cyaba cyimuriwe undi munsi nk'uko Diamond yabiciyemo amarenga bakaba bakwinjirizwa ubuntu batishyuye kabiri.