BWIZA ARATITIZA IBITANGAZAMAKURU 16 MURI KENYA.

BWIZA ARATITIZA IBITANGAZAMAKURU 16 MURI KENYA.

Umuhanzikazi Bwiza Emmerance usigaye ahagaze neza muri iki gihugu cy'U rwanda yaguye imipaka yerekeza Kenya.

Nyuma yo gushyushya Kigali,Kampala na Bujumbura binyuze mu ndirimbo z'agatangaza ashyira hanze umunsi ku munsi yasanze bidahagije asatira Nairobi arayititiza.

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, yasesekaye i nairobi atangira urugendo rwo kwamamaza indirimbo ze nshya zirimo iyitwa 'EXCHANGE'.

Saa sita z'amanywa yahereye muri Mpasho news, nyuma yaho gato afata imodoka aba ahingukiye kuri Radio JAMBO iri muziyoboye muri Kenya niyo BWIZA, aha ni naho humvikanye bwa mbere 'Exchange' ije nyuma ya 'Rumours'.

Biteganyijwe ko azazenguruka ibitangazamakuru 16 byose byo muri iki gihugu birimo NTV, KBC, CITIZEN TV,K24, TRACE, KISS TV,

Bwiza azamuye ibendera rya muzika nyarwanda akiri muto ni umwe mu bazwiho ubuhanga mu kuririmba agakundirwa cyane mu ndirimbo nka 'READY', 'AVAILABLE' , 'MY DAY' yitabajwemo na SYMPHONY Band n'izindi.

Ibi bibaye nyuma yuko yimye amatwi abamuvugaga nabi bamuhindisha umushyitsi bitwaje ko bashobora kuba bafite amashusho ye asambana nubwo nabyo bisa nk'ibyakozwe mu rwego rwo gutuma akomeza kuvugwa bigaragara nk'agakino mu maso ya rubanda.

Soma: https://www.kalisimbi.com/videwo-ya-bwiza-asambana-iheze-nka-ya-mahembe