BURI MWANA MUTO AGIYE KWIGISHWA IGISIRIKARE MU BURUSIYA.

BURI MWANA MUTO AGIYE KWIGISHWA IGISIRIKARE MU BURUSIYA.

Perezida Vladmir Putin yamaze gutegeka ko buri mwana wese mu gihugu cye akwiye kwigishwa ibijyanye na gisirikare.

Bidahabanye cyane n'ibyamutekerezwagaho, yafashe icyemezo atanga itegeko ko guhera mu mwaka utaha w'amashuri hazashyirwaho isomo ryihariye mu mashuri abanza n'ayisumbuye ryiyongera ku yandi y'ubumenyi rusange.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Uburezi mu gihugu cy'Uburusiya handitswemo ko "Muri gahunda y'amasomo rusange yashyizweho,haziyongeraho Isomo rizahugura abanyeshuri mu bumenyi bw'igisirikare rizategurirwa amashuri yose mu gihugu kandi rizatangizwa kumugaragaro muri 2023."

Biteganyijwe ko abana bazajya biga iri somo mu gihe kingana n'amasaha asaga 140, kuva ritangiye rizajya ryigwa mu myaka 2 kuri buri munyeshuri.

PUTIN kandi yategetse ko Abarimu baryo bazaba ari abahoze mu gisirikare bitanga icyizere mu kumenya byihuse, byose kubera ubunararibonye bafite ku rugamba.

Intambara y'Uburusiya na Ukraine ikomeje kuba agatereranzamba niyo ibaye intandaro y'iki cyemezo cyahawe umugisha na bamwe mu babyeyi.

Ni mu mugambi wo gukomeza ingufu z'igisirikare no guha umuturage wese ubumenyi bwatuma yirwanaho aho rukomeye.