BYAMENYEKANYE AHO U RWANDA RUKURA ZAHABU YOHEREZWA I MAHANGA.

BYAMENYEKANYE AHO U RWANDA RUKURA ZAHABU YOHEREZWA I MAHANGA.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko zahabu rwohereza mu mahanga iboneka mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’abakomeza kurushinja ko rugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ingingo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC igarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Iyo raporo ya paji 301 igaragaza ko magendu mu bucuruzi bwa zahabu muri icyo gihugu, ikomeje kuba ikibazo gikomeye.

Hari ibirombe byinshi cyane biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai, CODECO ndetse n’Ingabo za Leta mu birombe bimwe, amabuye y’agaciro avuyemo agacuruzwa ku baguzi bo mu bice bya Uvira na Bukavu, ndetse kenshi igahabwa ibirango byagenwe na ICGLR.

Abandi ngo bahita bayambutsa ikagera mu bihugu by’abaturanyi ba RDC, cyane cyane ikanyuzwa i Bujumbura mu Burundi na Kigoma muri Tanzania.

Iyo raporo ivuga ko hagati ya Nzeri 2021 na Werurwe 2022, amabuye y’agaciro, by’umwihariko coltan icuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko iva mu bice bya Masisi igurishwa mu Rwanda yiyongereye, ibintu ngo byahamijwe na International Tin Association – ITA.

Gusa muri iyi raporo "Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamenyesheje iri tsinda ry’impuguke ko nta mabuye y’agaciro ya magendu yafatiwe mu Rwanda mu 2020 cyangwa mu 2021."



Ikomeza ivuga ko nko mu 2021, zahabu yoherejwe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko yavuye muri Kivu y’Epfo itarenga ibilo 30,23, yohererejwe ibigo byo mu Rwanda, mu Burundi no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Nk’uko bigaragara muri raporo, itsinda ry’impuguke zaje gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ndetse Guverinoma ibasubiza ibyo ryabazaga.

Hagaragaramo ko yaje kubasubiza ko "zahabu yinjizwa mu Rwanda ituruka muri Centrafrique, Afurika y’Epfo, Cameroon, Tanzania, Kenya na Burkina Faso maze ikoherezwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu."

Yanashimangiye ko "zahabu yose iva mu Rwanda yoherezwa mu mahanga hakoreshejwe indege itwara imizigo."

Yagaragaje ko zahabu yoherejwe mu Rwanda mu myaka ishize yavuye kuri toni 2.4 mu 2017, ziba toni 2.2 mu 2018, toni 5.9 mu 2019, toni 11.4 mu 2020 na toni 6.3 mu 2021.
SOURCE:IGIHE