KIGALI: Bakundaniye Kuri Facebook azi ko ari ikizungerezi bahuye asanga ni umuhungu mugenzi we.

KIGALI: Bakundaniye Kuri Facebook azi ko ari ikizungerezi bahuye asanga ni umuhungu mugenzi we.

Umusore wo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yahuye n’uruva gusenya ubwo yakundanaga n’inkumi itagira uko isa ku mafoto, bahuriye kuri Facebook, bapanga umunsi wo guhura agasanga ni umusore mugenzi we.

Umukobwa yari yiyise Bijoux, ku rukuta rwe rwa Facebook huzuyemo amafoto y’ikizungerezi buri musore atakwitesha, maze batangira gusukiranya amagambo y’urukundo sinakubwira!

Mu kiganiro na IGIHE, uyu musore w’imyaka 39 yavuze ko nyamusore mugenzi we wari wariyise Bijoux, atigeze amuhishurira ko ari umuhungu.

Mugenzi yarasaze arasizora, akajya aratira bagenzi be umukobwa utagira uko asa basigaye bakundana, ariko batarahura.

Ati "Mbese nari nzi ko nitumboreye umwana mwiza, uzambera umugore kubera amagambo meza yambwiraga ntigeze mbwirwa n’undi mukobwa."

Nyamusore wihinduye Bijoux, yatangiye gusaba Mugenzi amafaranga amubeshya ko hari utubazo ahuye natwo. Ubwa mbere ngo yamwoherereje ibihumbi icumi, ubwa kabiri biba uko.

Mugenzi yabibwiye inshuti ze, zimwita ikibwa karahava, zimubaza uburyo ashobora koherereza umukobwa amafaranga inshuro ebyiri, batarahura.

Uyu musore yavuze ko byamwanze mu nda, agashaka uburyo bwose azahura n’uwo yitaga umukunzi we.

Ati "Nkimara kumuha ibihumbi 20 Frw mu bihe bitandukanye, naje kumusaba kunsura akajya ambeshya ngo ari mu mihango, noneho ntangira kubona koko ibyo bagenzi banjye bambwiye aribyo."

Ngo yaje kwifashisha bagenzi be kugira ngo atahure neza ko uwo bavugana ari umuhungu.


Ati "Amaze kwanga kunsura, ba bagenzi banjye twamwigiye umutwe batangira kumutereta banamenya nimero ze ku buryo baje gusanga ari umuhungu, birantungura biranambabaza cyane."

Bijoux amaze kubona ko yavumbuwe yasabye imbabazi, avuga ko aribwo buryo akoresha kugira ngo arye amafaranga abasore.

Mugenzi yagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya babanza kwitonda, kuko nyuma y’ibyamubayeho ngo yamenye ko hari abandi bagiye batekerwa imitwe muri ubwo buryo, bakamburwa amafaranga yabo.

SOURCE: IGIHE