JUNO KIZIGENZA arizihiwe nyuma yo kugirana ubufatanye na KINA Rwanda.

JUNO KIZIGENZA arizihiwe nyuma yo kugirana ubufatanye na KINA Rwanda.

Umuhanzi kabuhariwe Juno Kizigenza uhagaze neza mu ruhando rwa muzika muri iyi minsi yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga Kina Rwanda.

Bibaye mu kanya gashize, kuri uyu wa kabiri tariki 05 Nyakanga 2022 KINA Rwanda yatangaje kumugaragaro ko itangije ubufatanye n'umuririmbyi JUNO Kizigenza bihereye ku ndirimbo 'AYE' aherutse gushyira hanze arikumwe na DJ RUSAM na DJ Higa.

KINA RWANDA ni umushinga uharanira iterambere ry'abana mu kwiga binyuze mu mikino itandukanye. Umuvugizi wihariye w'uyu mushinga ni umunyarwenya ARTHUR Nkusi.

Ni inyungu ziyongera mu zindi yari asanganywe, ndetse yabitangiye bica amarenga bwa mbere ubwo yakoraga imfashanyigisho abana bakwifashisha mu kwagura ubwonko bw'abana.

JUNO ukunda kwivuga nka 'Rutwitsi muzi' nyuma yo gusinya aya masezerano, agiye kwifashishwa mu bukangurambaga buzenguruka ibice byose by'igihugu.