JUNO KIZIGENZA AHARURIYE IHOHO.

JUNO KIZIGENZA AHARURIYE IHOHO.

Umuhanzi uzwiho ubuhanga mu guhimba no kuririmba indirimbo ziryoheye amatwi agarukanye amatwara adasanzwe.

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2022, amaze gutangariza abamukurikira ko afite indirimbo nshya yise 'IHOHO' ayiharurira inzira izayigeza ku gukundwa.

Icyumweru kirashize agaragaje urukundo afitiye mikoro, asingira ikaramu arandika imirongo irisukiranya amajwi arafatwa aranatunganywa avamo iyi ndirimbo ukwiye kwitegaho uburyohe.

JUNO KIZIGENZA wari umaze ukwezi kurenga ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'AYE' yongeye gukumbuza abafana ijwi rye abateguza n'umuzingo w'indirimbo [ALBUM] atavuze umubare abizeza kubaha ibyiza bifuza.

IHOHO niyo ndirimbo aharaye mu zo afite mu bubiko byanatumye yiyemeza kuyisohora vuba bidatinze, bituma benshi batera urwamo nyuma yo kuyigirira amashyushyu.

Uyu musore wiyita RUTWITSI yaherukaga gususurutsa abitabiriye ibirori byo 'KWITA IZINA' abana b'ingagi 20 bavutse uyu mwaka wa 2022, byabereye mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru.

Soma; https://www.kalisimbi.com/ibyamamare-mu-kwita-izina-2022

Yamenyekanye bwa mbere ubwo umuhanzi rurangiranwa BRUCE MELODIE yatangazaga ku mugaragaro ko agiye kumutangiza urugendo rwa muzika, ntibyatinda ku ndirimbo ye ya mbere yise 'MPA FORMULA' iba ititije umujyi, yongeraho izindi nka 'SOLID', 'NIGHT MARE','NAZUBAYE','PLEASE ME' umuhungu aba afatishije atyo kuva ubwo kugeza n'ubu agishinze imizi.

Ubwo yari muri Studio akora 'IHOHO'

DJ HIGA Sharon,JUNO na DJ RUSAM ubwo bafataga amashusho ya 'AYE'