BIRAVUGWA: ZIMWE MU NGABO ZA MONUSCO ZAHUNGIYE MU RWANDA.

BIRAVUGWA: ZIMWE MU NGABO ZA MONUSCO ZAHUNGIYE MU RWANDA.

Bikomeje kuba akandare mu myigaragambyo irimo kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by'umwihariko i Goma bamagana ingabo za MONUSCO.

Kuva ku wa mbere w'iki cyumweru, abatuye i Goma bateye ibirindiro by'izi ngabo bazikwiza imishwaro ndetse hapfiramo abapolisi 2 n'umusirikare umwe ba MONUSCO nk'uko imibare yatangajwe.

Hakozwe urugomo rudasanzwe abaturage barasahura koko karahava banatwika imodoka za ONU bahasiga ari umusaka ba nyiraho bakizwa n'amaguru.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bagize izi ngabo babonye bikomeye bafata utwangushye bahungira mu Rwanda bakiza amagara yabo.

Ari abaciye iy'ubutaka cyangwa iy'ikirere hafi ya bose mu bakozi b'uyu muryango w'abibumbye ngo bahungishijwe igitaraganya baza mu Rwanda.

Brig. General Ronald Rwivanga uvugira ingabo z'u Rwanda yatangarije ikinyamakuru Umuseke ko ntacyo abiziho ko wenda izi ngabo zaba zarahungiye mu Rwagasabo.

MONUSCO ni ingabo z'umuryango w'abibumbye zimaze imyaka irenga 22 ziri mu butumwa bw'amahoro muri Congo Kinshasa n'ubwo abanye-Congo baruriye bashaka kuzihambiriza nyuma yuko bazishinja kutita ku nshingano zahawe ahubwo zikarebera.