CRISTIANO ABAFANA BAMUTEYE KWIHEBA N'UBU BAMWAMAGANA.

CRISTIANO ABAFANA BAMUTEYE KWIHEBA N'UBU BAMWAMAGANA.

Kugeza n'ubu ibya Cristiano Ronaldo bikomeje kuba ibibazo kuri we bigeze naho abafana bihandagaza bakamwanga ku karubanda.

'CR7 NOT WELCOME' niyo ntero n'inyikirizo mu bafana ba Atletico Madrid bamukumiriye rugikubita bamuririmbira ngo aramenye atazahakandagiza ikirenge.

Mu mukino wahuzaga ATLETICO n'ikipe yitwa Numancia, Ibyapa byari byinshi byerekana ko batifuza Cristiano wahoze ahanganye nabo ubwo yari akiri muri Real Madrid.

Ntibahagaze kuko magingo aya bakirimo gusaba ikipe yabo kutagura uyu rutahizamu cyane ko ntacyo ngo yaba aje kubafasha uretse gusaziramo gusa.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo umuyobozi w'iyi kipe ENRIQUE CEREZO nawe yunze mu ry'abafana avuga ko nta gahunda ihari yo kugura umukinnyi ushaje nka CR7. 

Bamwe bati ashaje nabi yanduranya, abandi bati arihenura bikabije, abandi bati ni uko ari ntakunda kujya hasi ahora yumva yaba kugasongero.

Ahazaza h'uyu mugabo w'imyaka 37 ntiharasobanuka nubwo yatangiranye imyitozo n'abandi i Carrington aho Manchester United ikorera.

Ni imyitozo yakoze atishimye na busa ndetse ibiganiro bye n'umutoza mushya TEN HAG ntacyo byagezeho gifatika.

Aracyatsimbaraye ku gushaka kwerekeza mu yindi kipe aho yifuza cyane gukina 'Champions League' mu mwaka utaha w'imikino aho kuguma muri Manchester United izakina 'EUROPA LEAGUE'.

Ni mu gihe Erik Ten Hag nawe icyifuzo cye ari ukumugumana bakazafatanya kugera kuri byinshi n'abandi bakinnyi basanzwe.