AMAKURU MASHYA: M23 YONGEYE GUSHWIRAGIZA INGABO ZA FARDC.

AMAKURU MASHYA: M23 YONGEYE GUSHWIRAGIZA INGABO ZA FARDC.

Mu mirwano yatangiye mu rukerera ishyamiranyije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zongeye gukubitwa nabi na M23.

Amakuru agera kuri Kalisimbi avuga ko izi ngabo za FARDC mu kugaba igitero zageze aho ziyambaza imitwe nka FDLR, MAI MAI na NYATURA byabaye iby'ubusa nyuma y'isaha rwambikanye zirukanswa kibunompamaguru.

Mu kwirukanka zisubira inyuma ntizari zorohewe n'inyeshyamba za M23 zokeje umuriro w'amasasu cyane mu gace ka TANDA aho urugamba rwari rugeze nyuma yo kuva i BWEZA berekeza n'ahitwa MATEBE mu bilometero 9 uvuye Rutshuru.

Ingabo za FARDC n'imitwe zifatanyije zikomeje kwerekana imbaraga nke muri uru rugamba zikomeje gukubitirwamo inshuro ubutitsa.

Intambara n'ubu iracyakomeje ku mpande zombi, byerekana ko kugira ngo umutekano mu ntara ya KIVU ya Ruguru n'iy'amajyepfo ugerweho bikiri ingorabahizi.