RDC: IMYIGARAGAMBYO I GOMA YUBUYE.

RDC: IMYIGARAGAMBYO I GOMA YUBUYE.

Byongeye kuba ibindi bindi mu mujyi wa Goma ahao kuri uyu wa gatatu imwe mu miryango itegamiye kuri leta yasabye abaturage kubyukira mu mihanda abamagana MONUSCO kuri uyu wa kane.

Ibi bigisabwa abaturage baritaye mu gutwi ako kanya batangira gutegura uko kuri uyu wa 25 Kanama 2022 baza kongera kwigaragambya bamagana ingabo z'umuryango w'abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Congo Kinshasa, MONUSCO.

Intugunda zari zose bamwe biswe ba 'rusahurira mu nduru' bari biteguye gusubira gusahura nk'uko byagenze mu minsi yatambutse ubwo habaga indi myigarambyo karahabutaka yari ikiri ibubisi.

Kubw'amahirwe ubuyobozi bwahise bubyamaganira kure bukibimenya butegeka abantu kutagerageza ngo bongere kwirara mu mihanda.

Bamwe bavuniye ibiti mu matwi bashaka gushoza intambara ariko bagitangira byahise bihagarikwa igitaraganya.

Itangazo ryatanzwe na CSP Makosa Kabeya François  umwe mu bayobora umujyi wa Goma yaciye umurongo ntarengwa ku baturage ababuza kwigaragambya.

Yavuze kandi ko uza kwigaragambya atari bworoherwe n'inzego zishinzwe umutekano ashobora guhanwa by'intangarugero abikumira rugikubita benshi bashya ubwoba basubira mu ngo zabo.

Ingabo za MONUSCO n'ubwo zikiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntizishimiwe n'abaturage ukubiseho na bamwe mu bayobozi batahwemye kuzitunga agatoki bazishinja kudakora ibyazizanye ahubwo zikarebera gusa aho kubungabunga umutekano w'igihugu zatumwemo.