ABASIRIKARE 2 BARI BARASHIMUSWE NA FARDC BAREKUWE.

Ku itariki 23 Gicurasi y'uyu mwaka turimo wa 2022 nibwo abasirikare babiri aribo Pte NTWARI Gad na Cpl Nkundabagenzi Elysee bashimuswe n'ingabo za Congo zifatanyije n'inyeshyamba za FDRL.

ABASIRIKARE 2 BARI BARASHIMUSWE NA FARDC BAREKUWE.

Abasirikare babiri b'u Rwanda bari barashimuswe n'igisirikare cya Congo FARDC barekuwe kuri ubu bari mu Rwanda.

Ku itariki 23 Gicurasi y'uyu mwaka turimo wa 2022 nibwo abasirikare babiri aribo Pte NTWARI Gad na Cpl Nkundabagenzi Elysee bashimuswe n'ingabo za Congo zifatanyije n'inyeshyamba za FDRL.

Aba basirikare bashimuswe ubwo bari bacunze umutekano ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda RDF bwasabye RDC kurekura abo basirikare gusa leta ibigendamo biguruntege ishinja u Rwanda ko abo basirikare bari bagiye gufasha umutwe wa M23 ushyamiranye kugeza ubu na FARDC gusa nta gihamya namba yari ifite bisa no gushotora u Rwanda.

Abasirikare 2 bari barashimuswe

Mu itangazo RDF ishyize hanze mukanya gashize, igisirikare cy'u Rwanda kirishimira ko abasirikare bari barashimuswe barekuwe nyuma y'ibiganiro byari byarabaye hagati ya Leta ya Angola nk'umuhuza wa RDC  n'u Rwanda.

Kuri ubu aba basirikare bombi bageze mu Rwanda amahoro nyuma y'igihe bari bari mu maboko y'ingabo za Congo.

Bibaye nyuma yuko ku munsi w'ejo hashize ingaboo za FARDC zateye ibindi bisasu 2 mu Rwanda mu gace ka Bunagana ho mu karere ka Musanze gusa kubw'amahirwe ntawe byahitanye.