CONGO YAFUNGUYE ABANYARWANDA YARI YAFUNZE.

CONGO YAFUNGUYE ABANYARWANDA YARI YAFUNZE.

Abanyarwanda basaga 6 barekuwe n'igihugu cya Repiubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y'igihe bari mu gihome.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwaduhamirije aya makuru buvuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kanama 2022 bwakiriye ku mupaka aba banyarwanda biganjemo abana n'abagore bari barafashwe mu minsi ishize.

Kambogo Ildephonse umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Rubavu yavuze inzira byaciyemo ngo babone aba baturage nyuma yuko bari bahawe amakuru ko bafungiye i Goma.

Ati "Twasabye ubuyobozi bw'umujyi wa Goma ko bwabadushakira, ejo nibwo bwadusubije. Nk'imijyi ihana imbibi hari amasezerano twagiranye y'ubufatanye muri gahunda zitandukanye."

Yongeyeho aavuga ko n'ubwo ayo masezerano ahari, bitabuza amategeko gukurikizwa aboneraho gushishikariza abaturage kwirinda kwambuka imbibi z'igihugu mu buryo butemewe.

Tariki 22 Kanama 2022 nibwo aba banyarwanda Batawe muri yombi n'ingabo za Congo Kinshasa FARDC nyuma yo kurenga urubibi batashya inkwi bahita bajyanwa mu gihome bashinjwa ubutasi.

Kuri ubu sibo babonye bagera mu Rwanda ndetse ubuzima bwabo bumeze neza bikomeza kugaragaza umubano umujyi wa GOMA na Gisenyi bifitanye bitsura izahurwa ry'umubano hagati y'u Rwanda na Congo wajemo agatotsi.