CRISTIANO AZAJYA AHEMBWA IBIHUMBI 118 BURI MUNOTA.

CRISTIANO AZAJYA AHEMBWA IBIHUMBI 118 BURI MUNOTA.

Rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo nyuma yo gutandukana mu bwumvikane na Manchester United ashobora kuyora ifaranga kakahava.

Amakipe atandukanye yatangiye kumwifuza ndetse amwe amureshya ashaka kumuha akayabo atigeze ahembwaho mu buzima bwe bimusaba guhitamo.

Ikipe ya AL HILAL yo mu gihugu cya SAUDI ARABIA yamaze kumwizeza ko niyemera kuza kuyikinira azajya ahembwa ibihumbi 118 by'amafaranga y'u Rwanda ku munota, ku isegonda amayero 1.19 akibara yishyira kuri konti ye, mu gihe cy'isaha ni amayero asaga 7100, ku umunsi 170000, naho ku umwaka miliyoni 62 z'amayero arenga Miliyari 62 z'amanyarwanda.

Bije ari mu ubushomeri dore ko nta kazi yari afite habe n'amasezerano y'ikipe iyo ari yo yose nyuma yuko Manchester yakiniraga yamuzingishije utwe imusezerera vuba na bwangu nyuma yo kuyisebya.

Kuri ubu ahanganye mu mikino y'igikombe cy'isi, biteganyijwe ko azakivamo yerekeza muri iyi kipe nadahindura gahunda ze cyane ko kwirengeshwa aya mafaranga y'umurengera akaba yayatera umugongo bidahamywa na benshi.

Soma; https://kalisimbi.com/cristiano-ronaldo-ararikocoye

Soma; https://kalisimbi.com/cristiano-yabivuze-abizi-ko-azirukanwa