MANCHESTER UNITED YEMEYE KUREKURA CRISTIANO.

MANCHESTER UNITED YEMEYE KUREKURA CRISTIANO.

Kera kabaye Ikipe ya Manchester United yashyize irivuguruza yemera ko amakipe ashaka Rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo noneho bashobora kujya mu biganiro.

Hari hashize iminsi iyi kipe yiyita Amashitani atukura 'RED Devils' itangaje ko Ronaldo nubwo yifuza kugenda ndetse yifuzwa cyane ariko atari uwo kugurishwa kuko bagifitanye amasezerano.

Ubusabe bwa Cristiano we, yari yasabye iyi kipe ko gutega amatwi abamurambagiza kuko adashaka kuyikinira undi mwaka w'imikino cyane ku mpamvu igaragara ko yifuzaga gukina Champions League nk'irushanwa atabashije kubonera itike i Old Trafford.

Ababyobozi ba Man. United bavuye ku izima nyuma yo kubona ko uyu mugabo w'imyaka 37 atsimbaraye ku gusohoka nta kabuza yemerera amakipe nka Chelsea,Bayern Munchen n'andi yavuzwe kuganira.

Iminsi 4 yari yirenze abakinnyi bose b'iyi kipe batarimo uyu munya-Portugal bagiye kwitegura umwaka w'imikino. Ibi byerekanye indi sura ica amarenga ko atakishimiye namba kuguma i Manchester.

Yatanze impamvu z'ibibazo by'umuryango ndetse iyi kipe yaje kumwumva, imwemerera ko urugi rufunguye ari ahe ho gufata umwanzuro niba yigendera cyangwa akomezanya nayo.

Umwaka umwe niwo waburaga ngo asoze amasezerano yasinye ubwo yari agarutse muri iyi kipe yamugize uwo ariwe ku ruhando mpuzamahanga muri ruhago.

Kutishimira kuhaguma byose ni igitutu nk'umukinnyi ufatwa na besnhi nk'uwa mbvere ku isi ntiyiyumvishaga kuba yabura mu irushanwa yakoreyemo ibigwi bidasanzwe kuko ariwe mukinnnyi rukumbi wa mbere urifitemo ibitego byinshi kurusha abandi.

Ikindi aracyafite impamvu zo gukomeza guhanganira umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi mu mwaka w'imikino kuko agishoboye kwitwara neza.

Abafana ba Chelsea cyane cyane nibo bishimiye iyi nkuru bwa mbere bayiyumva batangira gusa n'abamuha ikaze kuko byagumye guhwihwiswa ko iyi kipe yambara ubururu iherereye i London yaba imugera amajanja. 

Ku rundi ruhande i Munich ho mu budage nabo ntibarakurayo amaso biteze ko bishobora kuba uburyohe bamubonye muri shampiyona atari yarigeze akandagiramo ya Bundesliga akaba yaba asanzeyo icyamamare ku isi kabuhariwe SADIO Mane bagafatanya guhondagura amakipe n'udukipe.

Erik Ten Hag, Umutoza mushya wa Manchester United yamubaraga mu bakinnyi azifashisha ku giti cye we ntiyifuza na gato ko Cristiano yerekeza ahandi hatari iwe kuko nk'uko yabitangaje amufite muri gahunda ye.