RONALDO NA TEN HAG IBIGANIRO BYABO BICUZE IKI?

RONALDO NA TEN HAG IBIGANIRO BYABO BICUZE IKI?

Nyuma yo kwanga kwitabira imyitozo ibanziriza umwaka w'imikino mu ikipe ya Manchester United amazemo umwaka, Cristiano Ronaldo yemeye kuganira ERIC TEN HAG uyitoza.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022, Uyu rutahizamu kabuhariwe yuriye indege ye bwite(Private Jet) yerekeza i Manchester kugirana ibiganiro n'umutoza we mushya baganira ku hazaza he.

TEN HAG nk'umutoza mushya arifuza kubona kizigenza CR7 mu bakinnyi be ariko we ntabishaka kuva iyi kipe yabura itike yo gukina irushanwa rya  'Champions League' yakomeje kubigaragaza bigeza aho yanga gusanga bagenzi be mu mikino mbanzirizamarushanwa, Pre-Season Games.

Baharirana umwe ati 'Ndagenda' undi ati 'Ntuhava' , ibi nibyo bikomeje gutera urujijo hibazwa amaherezo y'uyu mugabo utajya uripfana wakomeje guhatiriza gusohoka muri iyi kipe yamugize uwo ariwe.

Haracura ko Cristiano nk'umukinnyi w'ingenzi mu ikipe iyo ari yo yose yajyamo ashobora gusohoka i Old Trafford nubwo benshi bafashe ibi biganiro bye na Eric Ten Hag nk'intambwe ya mbere imwemeza kuhaguma.

Eric Ten Hag umutoza mushya wa Manchester United

Kumenyekana byo birazwi cyane ko ATLETICO MADRID imugera amajanja ndetse isaha n'isaha yamutangaza nk'umukinnyi wayo mushya.

Manchester United kudashaka kumurekura byo bifite ishingiro kuko aracyafite amasezerano yayisinyiye agomba kumugeza mu mpeshyi y'umwaka utaha wa 2023.

Cristiano Ronaldo uzwi cyane nka CR7

Gusa baravuga ngo 'Uvoma yanga Avoma ibirohwa' byumvikanisha ko n'ubwo uyu munya-Portugal w'imyaka 37 yahaguma ntiyaba yitezweho gutanga umusaruro ukwiye nk'uwo yagatanze yishimye.