CHELSEA YIRUKANYE THOMAS TUCHEL WAYITOZAGA.

CHELSEA YIRUKANYE THOMAS TUCHEL WAYITOZAGA.

Nyuma y'iminsi atsindwa ubutitsa Thomas Tuchel aka kanya ahambirijwe utwangushye asohorwa nabi muri Chelsea.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Chelsea FC mu ibaruwa ndende bwashyize ku mbuga zayo nkoranyambaga bwatangaje ko butandukanye n'umutoza azizwa umusaruronkene.

Mu ijoro ryacyeye Chelsea niyo kipe ya mbere yaseberejwe mu irushanwa rya Champions League ubwo yatsindwaga igitego kimwe ku busa n'ikipe ya Dinamo Zagreb yakwitwa insina ngufi mu itsinda.

Ibi byaje byiyongera ku ntsinzwi nyinshi muri Shampiyona y'abongereza Premier League nibyo byarakaje cyane abafana n'abayobozi bamufatira icyemezo.

Aka kanya iyi kipe ya THE BLUES iri mu biganiro n'umutoza Graham Potter wa Brighton biganisha ku kuba yahabwa akazi akaza i Stamford Bridge.

Graham Potter