AMAVUBI: Gérard Bi Goua Gohou yatangiye imyitozo akanga.

AMAVUBI: Gérard Bi Goua Gohou yatangiye imyitozo akanga.

Rutahizamu kabuhariwe Gérard Bi Goua Gohou ukomoka muri Ivory Coast yatangiranye imbaraga zidasanzwe mu ikipe y'igihugu.

Yaraye ageze muri Maroc aho abandi bakinnyi b'AMAVUBI bayikomereje ahabwa umwanya wo kuruhuka ariko abonye abandi babyuka bajya mu myitozo atitiriza nawe ashaka kubaduka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, Gérard Bi Goua Gohou nyuma yo kwanga gusigara muri Hotel wenyine araruhutse, yinjiranye mu kibuga cy'imyitozo n'abandi atangira gukorana imbaraga zidasanzwe atera icyikango bamwe mu bakinnyi nka Mugunga Yves bakina ku busatirizi.

Igihagararo, Umurava n'ubuhanga ku mupira nibyo byatumye umutoza Carlos Ferrer utoza AMAVUBI amugirira icyizere aramuhamagara.

Biteganyijwe ko agomba guhita ashakirwa ibyangombwa agahabwa ubwenegihugu nyarwanda bityo akazarufasha mu mikino itandukanye yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera iwabo i Abidjan mu mwaka utaha wa 2023.

Gérard Bi Goua Gohou yatangiye imyitozo

Uyu musore bwa mbere ikipe ya AKTOBE akinira yo mu gihugu cya Kazakhstan niyo yahamije amakuru ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamuhamagaye ndetse uwo munsi yahise imwifuriza kuzahirwa n'urugendo rwe mu mikino azakina.

Yambaye bwa mbere umwanda w'igihugu azakandagira mu kibuga ahanga na Guinea Equatoriale mu mukino wa gishuti wateguwe mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino ya CAN2023.

Uyu mugabo w'imyaka 33 ufite Inkomoko mu gace ka Gagnoa yitezweho gushakira AMAVUBI ibitego byaburiye mu banyarwanda bwite bitewe n'uburyo yitwara mu kibuga.

Uko yitwaye n'uburyo AMAVUBI yamuhamagaye, Soma: https://www.kalisimbi.com/amavubi-abonye-rutahizamu-mushya-wumunya-cote-divoire

Rutahizamu Mugunga Yves

Umuzamu Kimenyi Yves