Carlos Ferrer Alos ATI 'SINAGUHA URUTONDE RW'ABAKINNYI BABANZAMO'

Ni mu mukino w'ishiraniro ugiye kubera kuri sitade y'amateka ya mbere muri Africa nzima yitwa FNB Stadium iherereye mu mujyi wa Johhanesburg ho mu gihugu cya Afurika y'epfo.

Carlos Ferrer Alos  ATI 'SINAGUHA URUTONDE RW'ABAKINNYI BABANZAMO'

Kugeza ubu birashyushye harabura amasaha 2 yonyine ngo rwambikane hagati y'ikipe y'igihugu y'umupira amaguru AMAVUBI na Mozambique mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cya Africa(CAN 2023) izabera muri Cote d'ivoire.

Ni mu mukino w'ishiraniro ugiye kubera kuri sitade y'amateka ya mbere muri Africa nzima yitwa FNB Stadium iherereye mu mujyi wa Johhanesburg ho mu gihugu cya Afurika y'epfo.

                    FNB STADIUM aho ikipe ya Mozambique iza kwakirira AMAVUBI

Mbere y'uyu mukino, Ku mpande zombi buri mukinnyi n'abatoza bombi bakaniye bashaka intsinzi nk'uko bigaragara mu byo bamaze gutangariza mu kiganiro n'itangazamakuru(Press Conference).

Carlos Ferrer Alos utoza AMAVUBI abajijwe ku byo yiteze muri uyu mukino, atariye indimi yatangaje ko yiteguye gutsinda uko byasa kose nubwo ari wo mukino wa mbere agiye atoza iyi kipe y'igihugu.

Yunzemo ati "Ndishimira uko abakinnyi barimo kwitwara mu myitozo,umurava wabo ndawishimira ariko gukora imyitozo ni kimwe,umukino ukaba ikindi ariko nizeye ikipe yanjye."

                          Carlos Ferrer Alos utoza AMAVUBI 

Abajijwe uko aza kwitwara mu mukino n'abakinnyi aza kubanzamo, yagize ati "Sorry! aya ni amakuru ngomba kubwira abakinnyi banjye, niba ubishaka rwose sinaguha urutonde rw'abakinnyi bagomba kubanzamo, iki sicyo gihe cyo kukubwira uko twiteguye umukino."

Kuva yagirwa kapiteni, Kagere Meddie ubwo yai abajijwe n'umunyamakuru wo muri Mozambique niba yiteze amanota 3,yasubije ati "Uyu si umukino woroshye ku mpande zombi,twe nk'abakinnyi dutangira ibisubizo byacu mu kibuga kuko buri kipe iza yiteguye ahubwo nyuma y'umukino nibwo umenya neza ibyo bisubizo."