BAMPORIKI EDOUARD YASUTSE AMARIRA KU BWA BURAVAN.

BAMPORIKI EDOUARD YASUTSE AMARIRA KU BWA BURAVAN.

Inkuru y'urupfu rwa BURABYO YVAN yashenguye abatari bake mu ngeri zose bigera no muri Guverinoma y'u Rwanda yari yanamufashije mu burwayi bwe n'ubwo bwamuhitanye.

Mu marira menshi Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ni umwe mu bamaze kugaragaza agahinda atewe no kubura Yvan Buravan.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga".

Si Bamporiki gusa kuko Benshi mu bayobozi barimo na Ambassaderi wa Israel n'abandi bakomeje gushengurwa n'itabaruka ry'uyu muhanzi ugiye akiri muto ku myaka 27 gusa.

Intimba iracyari yose kuva mu rukerera rw'uyu wa gatatu tariki 17 Kanama ubwo hamenyekanaga ko isi ibuze umuhanzi w'igitangaza.

Mu itangazo ryagiye hanze ribika uyu muhanzi ryashyizwe hanze n'umuryango we, ryagiraga riti "N'umubabaro utavugwa tubatangarije itabaruka rya YVAN BURAVAN, muri iri joro ryacyeye mu buhinde aho yavurirwaga Kanseri y'urwagashya."

YVAN BURAVAN yari umuhanzi utanga ibyishimo kuri buri wese, azibukirwa kenshi ku ndirimbo z'itozamuco no gukunda igihugu.

Umuryango we, abafana be n'abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange ntibazibagirwa umurava we no kwigisha urukundo ruzira amakemwa muri rubanda.