SADATE AGATOTSI KAMUTWAYE IMODOKA IMURENZA UMUHANDA.

SADATE AGATOTSI KAMUTWAYE IMODOKA IMURENZA UMUHANDA.

Uwabaye umuyobozi wa Rayon Sport igihe kinini Munyakazi Sadate yavuze uko yarusimbutse ubwo yakoraga impanuka bitunguranye.

Sadate Munyakazi yavuze uko ytwawe n'agatotsi ubwo yari atwaye imodoka agakora impanuka yarigiye gutwara ubuzima bwe ariko Imana ikinga ukuboko.

Ni impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2022 ubwo uyu wahoze ayobora ikipe ya 'Gikundiro'  yari atashye avuye mu kazi yahawe ko kuba umwe mu bategura  uko imihanda izakoreshwa mu gihe cy'inama ya CHOGM 2022 irimo kubera i Kigali mu Rwanda muri iki cyumweru.

Yagize ati "Mu ijoro ryacyeye ahagana saa cyenda n’igice ubwo nari mvuye mu mirimo yo gutegura imihanda izakoreshwa nka déviation mu gihe cy’Inama ya CHOGM 2022 agatotsi kantwaye imodoka nari ntwaye irenga umuhanda gusa meze neza, nshimiye umugabo witwa Shema Joshua wanyitayeho akanamfasha."

Yakomeje ashimira uwamurokoye avuga ko bataribaziranye ariko byamweretse ko abantu b'abagiraneza bakibaho.

Munyakazi Sadate 

Abicishije kuri Twitter yashyize amafoto ku rukuta rwe agaragaza uko iyi mpanuka yagenze yanditse ati "Uyu mugabo tutari tuziranye n'abo barikumwe banyeretse ko tugifite abantu bafite ubumuntu, njyewe n'umuryango wanjye turamushimiye kuko n'imfura cyane."

Mu nyandiko yunzemo ati "Ntacyo nabaye kandi n'imodoka nayo ntabwo yangiritse cyane tuvuye kuyikura ahabereye ikibazo."

ubwo SADATE yari amaze gukora impanuka

Ntibisanzwe kumva bene ibi kuko benshi mu batwara imodoka kenshi bitwararika mu muhanda ngo hato badakora impanuka ariko kubw'amakosa bibaho ari nayo mpamvu Sadate uri mu bavuga rikijyana ku rubuga rwa Twitter mu Rwanda yisanze ubuzima bwe buri mu kangaratete ariko kubw'amahirwe akarokoka.