YANGA WAMAMAYE MU GASOBANUYE NAWE ARAPFUYE

YANGA WAMAMAYE MU GASOBANUYE NAWE ARAPFUYE

Hacitse igikuba mu gihugu nyuma ya BURAVAN na Nkusi Thomas wakunzwe na benshi mu bakunzi ba filimi zizwi nka "Agasobanuye" guhera muri 1999 aratabarutse.

Inkuru y'incamugongo itumye benshi buzura imiborogo imenyekanye ubwo byatangazwaga na Bugingo Bonny uzwi nka "Junior Giti".

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram no ku mbuga ze zose,Junior Giti yagize ati "Ruhukira mumahoro,Muvandimwe Mukuru, Kuri njye wari Papa nizeraga buri gihe kandi nkitabaza mu bihe byose,umwigisha wanjye n’urugero rwanjye muri byose,Ruhuka mu mahoro"

Aguye mu bitaro byo muri Afurika Y'epfo azize uburwayi yari amaze iminsi yivuza, benshi bakeka ko yaba ari Kanseri kuko yari yarigeze kubivugaho ko ayirwaye.

Icyo gihe yatangaga ubuhamya ko yarwaye ikibyimba ku gifu bigera aho gifatwa na Kanseri ariko ahamya ko kubw'amasengesho yakize agiira ati "Kanseri nayikize nta wumbaze, bari barambwiye ko bazambaga igifu bakakimaraho cyose, ariko naje gukira nta wumbaze!"

Kubura YVAN Buravan mu rukerera wagera mu gicamunsi ukumva na YANGA bibaye uko Ni igihombo gikomeye uruganda rw'imyidagaduro ruhuye nacyo kuva rwashinga imizi.

Amaherezo y'ubuzima ni urupfu bombi batashye bari bagikenewe cyane ko batanze umusanzu ntagereranywa mu iterambere no kumenyekanisha urw'imisozi igihumbi.

Agasobanuye kagejeje YANGA ku ruhando mpuzamahanga yari umunyabigwi, mu myaka 13 yagakoze kuva 2000 kugeza 2013 yakaronsemo ihaho rifatika nk'uko yagiye abyemeza.