PEREZIDA TSHISEKEDI YAMAGANYE U RWANDA ARUREGA GUTERA CONGO.

PEREZIDA TSHISEKEDI YAMAGANYE U RWANDA ARUREGA GUTERA CONGO.

Umukuru w'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kurega ashinja u Rwanda kumutera binyuze mu gufasha umutwe wa M23.

Yihandagaje avuga ko igisirikare cy'u Rwanda RDF cyagize uruhare rukomeye mu gufasha M23 yamuzengereje imbere y'abari bitabiriye inama rusange y'umuryango w'abibumbye ibaye ku nshuro ya 77.

Yumvikanye agira ati " Namaganye bishinguye, ubushotoranyi bwa buri munsi bw'u Rwanda ku gihugu cyanjye rwitwikiriye umutwe w’iterabwoba witwa M23.Dore mbisabye Ndi hano hasobanuye byose ku buzima bw'uyu mubumbe dutuye, Ndasaba ko Raporo ishinja u Rwanda yakozwe na ONU yajya hanze ikagezwa no ku kanama gashinzwe amahoro n'umutekano ku isi."

Yongeyeho ko intambara hagati y'ingabo ze FARDC na M23 ikomeje kumuhangayikisha cyane ko nta ntwaro yemerewe bitewe n'ibihano bikakaye igihugu cye cyafatiwe.

Nubwo Perezida Tshisekedi akomeje gusaba ko ibibazo by'abaturage be barimo byagerekwa ku U Rwanda, Nta kimenyetso na kimwe we yerekana ko yugarijwe narwo mu gihe ari u Rwanda n'uyu mutwe wa M23 impande zombi zahakanye ko nta ruhare na ruto zigirana.