GENERAL WIRUKANSE AGATA IMODOKA KUBERA M23 YAHAWE INDI MIRIMO

GENERAL WIRUKANSE AGATA IMODOKA KUBERA M23 YAHAWE INDI MIRIMO

Nyuma yuko Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter wari Komanda w’ibikorwa bya Gisirikare byo kurwanya  M23 yamukubise inshuro agata n'imodoka yari arimo,yahinduriwe imirimo.

Mu itangazo ryatanzwe n'umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo FARDC, Gen Célestin Mbala Munsense Célestin, yavuze ko Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter asimbuwe ku buyobozi bwa Sokola II, hashyirwaho Brig Gen Clément Bitangalo Mulime muri Kivu ya ruguru.

Maj Peter Cirimwami Nkuba agisimburwa yahise yiherezwa kuyobora by’agateganyo ibikorwa bya Gisirikare by’akarere ka 32 biri gukorerwa Ituri.

Izi mpinduka zasize Lt Gen Irung Philémon agizwe umuyobozi w’akarere ka 3 muri ibi bikorwa bya Sokola 2 naho Lt Gen Ndima Kongba Constant agirwa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru ikiri mu maboko y'ingabo za Leta.

Lt General Ndima wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru yasabwe kugenzura ibikorwa by’imiyoborere ndetse n'ibya politiki gusa.

Bamwe mu basirikare bagiye bashinja Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter kuba nk'umugambanyi  kubera kujenjeka imbere ya M23 bigera aho yiruka kibunompamaguru asize imidoka ye ku rugamba.

Yagiye agaragaza imbaraga nke mu kurwanya uyu mutwe, nubwo n'abamusimbuye bamerewe nabi n'ubu.

Igisirikare cya FARDC ikoze gihinduye byinshi mu mikorere kubera gutsindwa kenshi n'inyeshyamba za M23 zikibagerereye bigeze aho zabamabuye ibice bitandukanye nka Bunagana n'umujyi wa Rutshuru.