RDC: BISHOBORA KUBA BIBI CYANE KURI M23 IDACUNZE NEZA.

RDC: BISHOBORA KUBA BIBI CYANE KURI M23 IDACUNZE NEZA.

Intsinzi z'umutwe ugizwe n'inyashyamba za M23 zishobora guhindurwa ubusa bidatinze hatabaye gucunga neza kw'aho yafashe kuko FARDC yitabaje izindi ngabo kabuhariwe ziturutse hanze.

Biraca amarenga ko imirwano igiye kuburwa vuba aha kuko nyuma yuko ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC zikubitiwe ahareba inzega zikomeje kwisuganya ngo zisubize aho zambuwe.

Noneho byageze no ku basirikare b'Afurika y'epfo bitabajwe na FARDC ndetse kuri ubu barimo barasoza imyitozo yabereye mu mashyamba ajya kumera nk'aya Congo Kinshasa ngo bazabashe guhashya bikomeye M23.

Ni Batayo ya 10 y'abasirikare bo muri gihugu cya Afurika y'epfo basanzwe bafite icyicaro mu gace kitwa Mafikeng bari mu myitozo i Entaben muri Limpopo bitegura koherezwa ku rugamba na MONUSCO nubwo ikomeje kwikomwa n'abanye-Congo mu myigaragambyo itandukanye yakozwe. 

Imyitozo yakozwe irimo kugenda n'amaguru ahantu harehare kandi mu mashyamba, kurinda ibirindiro bya gisirikare mu gihe byaba bitewe, kutegura no gukora Ambush, guherekeza no guhungisha abakomeretse n'ibindi byose bibera mu ntambara.

Ingabo z'Afurika y'epfo ziri mu myitozo

Nubwo bimeze bityo kandi umutwe wa M23 wo wakomeje kenshi kugaragaza ko uticaye ubusa kuko  nawo uherutse kuvuga ko bakwitoza bagira ntakizawubuza kwirwanaho mu kurinda abaturage no kuguma mu duce twose bafashe.

Izi ngabo zifite gukora amahugurwa y'ukwezi byiyongera ku ngabo nshya za FARDC zisoje imyitozo nazo aho ziri mu mashyamba ya Congo ziteguye gukumira umwanzi.