I MUSANZE HONGEYE GUTERWA IBINDI BISASU 2.

Ibi bisasu byaguye neza mu mudugudu wa Gasizi ho mu Kinigi, bikekwa ko bya batewe biturutse muri Tshanzu Gurupema ya Jomba ho muri Rutshuru ya RDC.

I MUSANZE HONGEYE GUTERWA IBINDI BISASU 2.

Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya mu gitondo ashyira i saa tanu hongeye kumvikana ibisasu mu karere ka Musanze umurenge wa Kinigi mu kagari ka Nyabigoma.

Mu makuru dukesha ikinyamakuru Bwiza avuga ko i Musanze mu majyarugutru y'u Rwanda hatewe ibindi bisasu 2 byo mu bwoko bwa rokete bivuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibi bisasu byaguye neza mu mudugudu wa Gasizi ho mu Kinigi, bikekwa ko bya batewe biturutse muri Tshanzu Gurupema ya Jomba ho muri Rutshuru ya RDC.

Bikimara guterwa,Umwe mu baturage b'i Musanze bari bahari yatangaje ko ibi bisasu bishoboka ko ntawahaburiye ubuzima, yagize ati "Biguye mu murima,umenya nta muntu bihitanye."

Ibi bibaye nyuma yuko kandi Kivu Morning Post yo muri Congo mu gitondo yatangaje ko intambara yongeye kuba ishiraniro hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za Congo FARDC ku musozi wa Tshanzu.

Hari hashize iminsi 2 hari agahenge nta sasu ryumvikana mu burasirazuba bwa Congo ariko aka gace ka Tshanzu kari mu maboko y'uyu mutwe witwaje intwaro.

Bibaye kandi nyuma y'ibindi bisasu byari byatewe muri aka karere ka Musanze biturutse muri RDC byateye umwuka mubi hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi, binafatwa nko gukomeza gushotora u Rwanda rutifuza intambara na hato.