AS KIGALI ISEZEREYE ASAS TELECOM MU GIHE APR FC YUGARIJWE.

AS KIGALI ISEZEREYE ASAS TELECOM MU GIHE APR FC YUGARIJWE.

Ikipe ya AS KIGALI imaze gusezerera byihuta ASAS TELECOM DJIBUTI ku gitego kimwe ku busa muri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umukino watangiranye ingufu ku mpande zombi ariko AS KIGALI yahabwaga amahirwe yari ifite inyota yo gutsinda igitego hakiri ku buryo buri mupira wose abakinnyi bafataga bahirtaga bohereza imbere kuri rutahizamu MAN YAKRE gusa ba myugariro ba ASAS ntibari bamworoheye.

Gucungana hagati mu kibuga kwatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa nk'uko byari byagenze mu mukino ubanza wabereye muri Djibuti.

Haruna Niyonzima nka Kapiteni yagarutse kare n'abakinnyi be mu gice cya kabiri bashakisha igitego ku bibi na bwiza botsa igitutu imbere y'izamu biza kuba amahire ku munota wa 67 ushyira uwa 68 KALISA RASHID n'umutwe aboneza umupira mu nshundura nyua y'ishoti rya Haruna wari uteye koroneri nziza cyane abafana biterera mu kirere.

Iminota 4 niyo yongeweho ku mukino wose nyuma yuko ASAS TELECOM DJIBUTI yinaniwe birangiye AS KIGALI ikomeje ku mbumbe y'igitego kimwe ku busa kuko mu mukino ubanza nta kipe yari yabashije kureba mu izamu ry'iyindi.

Mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti

AS KIGALI ikatishije itike yo gukomeza mu irushanwa rya CAF Confederation Cup mu gihe mukeba wayo APR FC yugarijwe na US MONASTIR.

I HUYE ho birangiye bacyeye n'ubwo muri Tunisia APR FC isumbirijwe aho kugeza ubu yanyabitswe ibitego 2 ku busa ku mpuzandengo y'ibitego 2-1.