STERLING IBYE ABAFANA BA CHELSEA NIBO BABYUMVA.

STERLING IBYE ABAFANA BA CHELSEA NIBO BABYUMVA.

Ntibikiri ibanga ko umukinnyi Raheem Sterling yamaze gukandagira i Stamford Bridge ahabarizwa Chelsea  mu murwa mukuru w'ubwongereza, London.

Bimwe mu bigwi n'uduhigo yesheje bimugira rutahizamu udasa nabi namba haba mu ikipe ya Manchester yari amazemo imyaka na nyagateke cyangwa mu ikipe y'iguhugu cye.

Uyu mugabo w'imyaka 27 n'abana 3, Avuye i Manchester aguzwe akayabo gasaga miliyoni 50 z'amapawundi.

Raheem Sterling niwe mukinnyi umaze gukina imikino myinshi,mu batojwe na Pep Guardiola ndetse Uretse Lionel Messi nta wundi mukinnyi wagize uruhare mu bitego byinshi kumurusha.

Niwe mukinnyi wa mbere kugeza ubu wagize uruhare rw'ibitego byinshi kurusha undi wese muri Manchester City kuva yagera i ETIHAD, kuko yatsinze ibitego 131 atanga n'imipira yavuyemo ibitego 74 ku mbumbe y'ibitego 205 yafashije ikipe ye gutsinda, umugwa mu ntege ni Kevin De Bruyne bakinanaga.

Ku ya 8 Ukuboza 1994 nibwo yabonye izuba mu murwa mukuru w'igihugu cya Jamaica i Kingston, nubwo yaje gukurira mu bwongereza ndetse agahitamo kuba ari cyo gihugu acongera ruhago.

Azwiho kubabaza abanyezamu benshi kuko mu rubuga rw'amahina ntapfa guhusha, cyane ko ikipe agiyemo ari imwe mu yo yari yarazengereje.

Aje kongerera ingufu ubusatirizi bw'ikipe ya Chelsea mu myaka 5 iri mbere, abafana b'iyi kipe yambara ubururu bakiranye yombi iyi nkuru bakiyumva babyinira ku rukoma.