AMAVUBI YABERA AVUNIYE MU MAVI.

AMAVUBI YABERA AVUNIYE MU MAVI.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru 'AMAVUBI' mu gihe yitegura gucakirana na GUINEA Equatorial aratanga icyizere.

Umutoza Carlos Ferrer Kuri uyu wa 16 Nzeri 2022 yazindukiye guhamagara abakinnyi bazamufasha guhesha ishema rw'imisozi igihumbi muri ruhago.

Amashyi n'impundu byavugijwe n'abakunzi b'AMAVUBI Nyuma yo kumva hahamagawe umusore muto witwa HAKIM Sahabo ukina mu busatirizi bw'ikipe ya LILLE ibarizwa mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y'abafaransa LEAGUE 1.

Ku myaka ye 17 mu cyizere cyinshi nibwo bwa mbere agiye kuza gukinira AMAVUBI. Siwe gusa kuko hari n'uwitwa Itangishaka Ryan wishimiwe n'abatari bake uzaza avuye mu ikipe ya Standard de Liege imwe mu ziyoboye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Ishimwe Gilbert ukina muri Orebro Syrianska yo muri Suede, Glen Habimana w'imyaka 20 we akaba asanzwe akinira Victoria Rosport FC yo muri Louxumbourg bose biyongera ku bari basanzwe bitwara neza mu kibuga.

Ibi byatumye bamwe mu bakomye yombi bagira bati 'Amavubi yabera avuniye mu mavi' bashaka kwerekana ko kuba aba bakinnyi bashya bemeye kuza gukinira u Rwanda ari indi ntambwe yo kuzitwara neza mu mikino itaha ihereye kuri Guinea Equatoriale mu mukino wa gishuti.

Kwa gutungurana kwa Carlos Ferrer mu bakinnyi 24 bahamagawe yasize Kapiteni Haruna Niyonzima, Kapiteni Manishimwe Djabel wa APR FC na Kapiteni RWATUBYAYE Abdul umaze iminsi ahagaze bwuma mu bwugarizi bwa Rayon Sports ahubwo agarura NIYONZIMA Ally wari waribagiranye nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya BUNAMURU FC yo mu BURUNDI.

Abakinnyi 24 bose uko bahamagawe