PSG IKUBISE UMWEYO ISOHORA 11 BAYO BARI NGENDERWAHO.

PSG IKUBISE UMWEYO ISOHORA 11 BAYO BARI NGENDERWAHO.

Mu buryo butunguranye Ikipe ya Paris Saint Germain yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi bagomba kuyisohokamo vuba na bwangu.

Hashize iminsi iyi kipe iyoboye muri shampiyona y'igihugu cy'ubufaransa irimo kwiyubaka ku rundi rwego ikomanga ku kuba n'iya mbere i Burayi.

Iherutse kuzana umutoza mushya Christophe Galtier  yirukana Mauricio Pochettino wari waragaragaje umusaruronkene ubwo yakubitwaga inshuro mu irushanwa rya Champions League iyi kipe ifitiye ipfa.

Nyuma yo kwerekana uyu mutoza mushya, ntibyahiriye bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye yanyujije umweyo muri bo ibereka umuryango barashimirwa ariko babwirwa kwerekeza iyo bashaka.

Ni urutonde rw'abakinnyi basaga 11 bazwiho umujyo w'intsinzi imbere y'izamu na ba myugariro badakangwa n'imirindi y'ubatatse.

Ku ikubitiro myugariro w'umuhanga Thilo Kehrer uherutse no mu Rwanda muri gahunda ya 'VISIT RWANDA' , ari muri aba bagomba gutandukana na PSG.

Thilo Kehrer

Harimo kandi rutahizamu kabuhariwe Mauro Icardi, Julian Draxler,Idrissa Gana Gueye, n'inkingi ya mwamba mu kibuga hagati Georginio Wijnaldum wari uyimazemo umwaka.

Mauro Icardi

Herrera wahoze muri Manchester United akaza i Paris nawe agaragara ku rutonde rw'abasohoka barimo Layvin Kurzawa,Danilo Pereira , Eric Junior Dina Ebimbe, Abdu Diallo na Leandro Paredes wifuzwa cyane mu mashitani atukura y'i Manchester ho mu bwongereza.

PSG ifite ubusatirizi buryana kurusha ubundi ku isi ntiyitwaye neza uko byari byitezwe mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'i Burayi 'Champions League' yari irangamiye.

Ibi byatumye ihindura imikorere izana umutoza mushya usanga abakinnyi bakomeye ku isi nka LIONEL MESSI, KYLIAN MBAPPE na NEYMAR ugumye i Paris nyuma y'ibihuha byavugwaga ko nawe yagenda ariko asangwa ari indasimburwa muri iyi kipe.

Abagize ubusatirizi bwa PSG MESSI,MBAPPE na Neymar