APR FC IKUBISWE NABI ISINDA ISONI.

APR FC IKUBISWE NABI ISINDA ISONI.

Birangiye ikipe ya APR FC isonzwe icumu mu urubavu na US MONASTIR itaha amaramasa mu irushanwa rya CAF Champions League 2022-2023.

Umukino watangiye APR FC ifite impamba y'igitego kimwe ku busa yatsindiye ubushize kuri stade mpuzamahanga ya HUYE yasabwaga kunganya gusa ngo ikomeze ku wundi mukino.

Ikipe ya US MONASTIR yo yari ifite ubusa bw'inota n'igitego yaje busazi isa n'iyariye karungu yihuta cyane itangirana amavamuhira adasanzwe.

Byasabye iminota 5' gusa iba itsinze igitego cya mbere ku ishoti riremereye ryari ritewe rifata umutambiko w'izamu ako kanya rutahizamu ZIED ALOUI aba asongejemo induru ziravuga.

Gucanganyikirwa kuri ba myugariro ba APR FC byaje guteza andi makosa umukinnyi Hussein Tka aba abtikuye ikindi gitego ku munota wa 27'.

Igice cya mbere cyarangiye US MONASTIR iyoboye n'ibitego 2 ku busa ku mpuzandengo ya 2-1 bajya kumva inama z'abatoza nyuma bagaruka mu kibuga batakiri ba bandi.

Abasore ba APR FC bagerageje uko bashoboye bashaka igitego kiranga kiba iyanga biba bibi kurushaho ubwo umusore w'umwirabura yahagurutsaga abarabu atsinze igitego ku ishoti riremereye cyane umuzamu Pierre apepera izuba risa ayoberwa uko bigenze ahindukira hanyeganyega inshundura.

Iminota 90 yongeweho iminota 4 yaje ari insongabugingo kuko byageze ku munota wa 5 umusifuza atarangiza umukino abasore ba US MONASTIR ntibatinzamo banagamo icya 4 APR itahiraho ku mpuzandengo y'ibitego (4-1)