AMAVUBI YARAHIRIYE KWIRENZA ETHIOPIA.

AMAVUBI YARAHIRIYE KWIRENZA ETHIOPIA.

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru 'AMAVUBI' yakajije imyitozo nyuma yo guhamagarwa n'umutoza mu mwiherero batangiye kuri iki cyumweru.

Ni mu myiteguro yo kuzesurana na ETHIOPIA tariki 26 Kanama 2022 i Dar es Salam mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cya afurika mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN2023 kizabera muri Algeria.

Umutoza Carlos Ferrer mu myitozo yo kuri uyu wa mbere we n'abakinnyi barahiriye kuzatsinda Ethiopia mu mukino ubanza n'uwo kwishyura uzabera mu urw'imisozi igihumbi.

Haruna Niyonzima nyuma y'igihe adahamagarwa, kuri ubu niwe urangaje imbere abandi bakinnyi biteguye gukora ibyo barahiriye i Nyamirambo kuri stade mpuzamahanga ya Kigali.

Carlos agihamagara abakinnyi habayeho ugutungurana benshi batangira kumushidikanyaho nyuma yuko hari bamwe mu bo yirengagije bakomeye azana abandi bitwa ko bataherukaga no mu kibuga.

Soma https://kalisimbi.com/chan-amavubi-azakina-na-ethiopia-abakinnyi-bahamagawe-habuzemo-abakomeye

U Rwanda rwaherukaga kwitwara neza muri CHAN iherutse kubera muri Cameroon aho yagerageje kugera muri kimwe cya kane 1/4 cy'irangiza.