UWAVUTSE NTA KANANWA ARYOHEWE MU RUKUNDO N'IKIZUNGEREZI.

UWAVUTSE NTA KANANWA ARYOHEWE MU RUKUNDO N'IKIZUNGEREZI.

Muri Leta zunze ubumwe z'America habaye ubukwe bw'igitangaza aho umugabo utagira akananwa yatunguranye akora ibyo abantu batatekerezaga.

Amazina ye ni Williams Joseph w'imyaka 41 yavutse adafite igice cy'umubiri munsi y'umunwa agira kizwi nk'akananwa byatumaga ahorana ipfunwe ryo kujya mu bantu cyangwa gukora ibindi bikorwa kubera ubwo bumuga afite.

Tariki 07 Kamena 2022, Joseph yatangarije Gotta News dukesha iyi nkuru ko yamaze kubona umukunzi avuga byinshi ku buzima bwe bugoye yanyuzemo n'uburyo kandi byari ingorabahizi kubona uwo bakundana kuko abenshi babaga bamuhungira kure kubera imiterere ye yihariye.

Icyo gihe yagize ati "Gukura kwanjye byari ikibazo ndetse ukuvuka kwanjye meze gutya byanzaniye ibibazo byinshi ariko nagerageje gusa n'ubyihunza nkabyiyibagiza ngo bitanyangiza."

Yakomeje avuga ko yari azi ko azahora ari ingaragu ubuzima bwe bwose gusa aza kugira amahirwe ahura n'umukobwa witwa VANIA wamwihebeye, agira ati "Kuri ubu mfite umukunzi VANIA nishimira ndetse nambitse impeta y'urudasaza aho twitegura kurushinga vuba aha."

We na Vania bahuye mu mwaka wa 2019 i CHICAGO , buhoro buhoro baba inshuti bigera aho bahuza urugwiro Urukundo rwa bombi ruza gushinga imizi mu mitima birangira bafashe icyemezo cyo kurushinga.

Byaje kuba impamo ubwo bombi basezeraniraga imbere y'IMANA n'abantu bahamya kuzabana akaramata badasigana.

Kuri ubu uyu mugore w'imyaka 39 yamaze kwitwa izina ry'umugabo, Williams Vania, imiryango n'inshuti bashimishwa no kubabona bakundanye uruzira uburyarya.

Williams Vania avuga ko benshi bamuteye amabuye bakamuha urw'amenyo nyuma yo kwemerera Joseph kubana, ahanini bagira bati "Ni gute umukobwa mwiza nkawe yakundana n'uriya musore'

Yerekana ko ibi byamubabaje cyane , akavuga ko icyo arangamiye atari umubiri ahubwo yakunze umutima 'kuko iyaduhanze twese yaturemye mu ishusho yayo'.

VANIA Williams yakomeje agira ati "Nkimenyana na Joe[Joseph] byabanje kungora ariko uko twamaranaga iminsi namubonagamo udasanzwe sinari nkita ku mubiri we ahubwo narebaga imyitwarire ye myiza afite."

Joseph yavukanye iki kibazo kubera uburwayi buzwi nka otofacial syndrome, Kuvuga akoresha ururimi rw'amarenga naho iyo afata amafunguro akoresha umuyoboro ukoreshwa mu kuyageza mu gifu bisa n'ibitoroshye ariko we yamenyereye.