Karim Benzema atsindiye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka.

Karim Benzema atsindiye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka.

Umufaransa Karim Mostafa Benzema aka kanya amaze kwegukana igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w'i Burayi mu bagabo.

Ni mu birori by'agatangaza byateguwe n'ishyirahamwe mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi, UEFA, hari hateganyijwe gutangira ibi bihembo by'abahize abandi mu mwaka w'imikino ushize wa 2021-2022.

Iki gihembo agihawe nyuma yo kumanika igikombe cya UEFA Champions League kibona umugabo kigasiba undi.

Imibare igaragaza ko BENZEMA yatsinze ibitego 50 mu marushanwa yose yitabiriye, anagira uruhare mu bitego 16 yatanzemo impira ya nyuma izwi nka 'Assists' mu ndimi z'amahanga.

Urubanza rwari urucabana imbere y'abafana be n'abakunzi ba ruhago muri rusange bitewe n'uburyo yitwaye byagaragariraga isi aho yafashije ikipe ye ya Real Madrid ndetse byatumye yongera kugirirwa icyizere ahamagarwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka myinshi atayibarizwamo.