PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE IGIKOMANGOMA PRINCE HARRY.

PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE IGIKOMANGOMA PRINCE HARRY.

Umukuru w'igihugu amaze kwakira igikomangoma cy'ubwongereza Prince Harry muri Village urugwiro.

Prince Harry 'The Duke of Sussex' usigaye ari umuyobozi wa za Pariki zose muri Afurika[African Parks] ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2022.

Perezida wa Rebubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Prince Harry  ku bijyanye no kumenyekanisha gahunda ya 'Visit Rwanda' mu guteza imbere ubukerugendo muri rusange.

Guverinoma y'u Rwanda yagiranye amasezerano na African Parks[Pariki z'Afurika] y'ubufatanye mu gucunga no kureberera inyungu ya Pariki ya Nyungwe na Pariki y'AKAGERA.

Biteganyijwe ko Uyu mwuzukuru w'umwamikazi w'ubwongereza aza gukomereza mu duce nyaburanga dutandukanye tw'igihugu harimo n'izi Pariki zombi bafitanye amasezerano y'imikoranire.