MANCHESTER UNITED IKUBITIWE AHAREBA INZEGA.

MANCHESTER UNITED IKUBITIWE AHAREBA INZEGA.

Ikipe ya Manchester United inyagiwe na mukeba wayo w'ibihe byose Manchester City ku kibuga cyayo bisiga umugani  muri shampiyona y'abongereza.

Abasore ba Manchester United batangiye umukino bafite ishyaka n'inyota byo gutsinda batsindagiye mukeba, bagerageza gusatira izamu mu minota 5 ya mbere ariko bibabera iyanga.

Bidatinze ikipe ya Manchester City yagarutse nyuma yo kwiga neza ikibuga itangira kotsa igitutu imbere y'izamu bigera aho ku munota wa 8 gusa banyabitsemo ishoti rigarurirwa ku murongo na Harry Maguire abandi bagwirirana.

Uko ba rutahizamu bayobowe na Hallaand binjiraga niko habayeho amakosa uwitwa Rasmus yisama yasandaye ubwo yakururanaga bivamo penaliti yatewe neza na kizigenza Erling Braut Hallaand yinkiza igitego cya mbere ku munota wa 26, igice cya mbere kirangira gutyo.

Byongeye kuba bibi cyane ubwo Hallaand yaje nk'iya Gatera ateramo igitego cya kabiri ku busa bakigaruka mu kibuga ku munota wa 49 amahirwe ya 'Red Devils' agenda acyendeera.

Umutoza ERIK TEN HAG utabyumvaga na gato yahise akora impinduka zitandukanye agerageza gukora iyi bwaga ngo arebe ko hari icyo byahindura ariko umusaruro ukomeza kuba nkene.

Ishyamba ryashyize riba umukara koko ya nkoko iri iwabo irinanirwa ku munota wa 80 nyuma yo guhanahana agapira kw'abahungu ba Man. City bakanobagiza bongeye gushyiramo igitego cyiza cyatsinzwe na Phil Foden abafana bijugunya mu kirere kubera ibyishimo bidasanzwe kugeza iminota 90 yongeweho 4 ishira kuri Man. United ishaririwe.

Iyi ntsinzwi yahise iyisunikira ahaga yisanga ku mwanya wa 8 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 'Premier League'.