UMUTOZA W'AMAVUBI YATOYE KAPITENI MUSHYA.

Ubusanzwe AMAVUBI Stars yari afite Kapiteni wayo ariwe Niyonzima Haruna wabaye umwe mu bakinnyi b'ibihe byose kuva yatangira gukinira ikipe y'igihugu kubera imyitwarire ye myiza yamuranze yatumye aba umuyobozi w'abandi igihe kinini ku ngoma z'abatoza batandukanye.

UMUTOZA W'AMAVUBI YATOYE KAPITENI MUSHYA.

Umutoza Carlos utoza ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru AMAVUBI yatangaje ko Meddi Kagere nk'umukinnyi ugomba kuyobora abandi mu kibuga hagati ahabwa igitambaro nka Kapiteni mushya.

Ubusanzwe AMAVUBI Stars yari afite Kapiteni wayo ariwe Niyonzima Haruna wabaye umwe mu bakinnyi b'ibihe byose kuva yatangira gukinira ikipe y'igihugu kubera imyitwarire ye myiza yamuranze yatumye aba umuyobozi w'abandi igihe kinini ku ngoma z'abatoza batandukanye.

Meddie Kagere uje asimbura Niyonzima Haruna ku mwanya wa Kapiteni w'amavubi ni umwe bitwara neza ku ruhande rw'ubusatirizi akaba asanzwe akinira ikipe ya SIMBA SC yo muri Tanzania.

Uku kwimika Kapiteni mushya ku mpamvu imwe, ni uko mbere yuko Amavubi yerekeza muri Afurika Y'epfo aho izacakirana na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cya Africa, Umutoza mushya w'amavubi yahamagaye abakinnyi batandukanye batarimo Kapiteni Haruna wari umaze imyaka na gateke adasiba guhamagarwa.

Kagere Meddie wambara nimero 5 mu mugongo niwe wagizwe kapiteni mushya, yungirijwe na myugariro kabuhariwe Nirisarike Salomon na Manishimwe Djabel.

 

                                  Kagere Meddie niwe Kapiteni mushya w'amavubi

Carlos Alos Ferrer nk'umutoza mushya yabanje kwiga kuri buri mukinnyi mu mikino itandukanye yagiye areba ndetse ahabwa igihe gihagije cyo kwitegura dore ko kuri ubu bari mu myitozo ibanziriza umukino ubanza na Mozambique.

                          Ikipe y'iguhugu AMAVUBI Stars

Byitezwe ko nyuma yo gukubitana na Mozambique, iyi kipe y'AMAVUBI izahita yerekeza i DAKAR mu murwa mukuru wa SENEGAL aho igomba kwisobanura n'intare za Teranga(Les Lions de la Teranga)