SADIO MANE YATOYE KA MITENDE.

SADIO MANE YATOYE KA MITENDE.

Nyuma y'imvune yagiriye mu mukino aherutse gukina ku wa kabiri w'iki cyumweru dusoza yongeye kugaragaza ko ashobora gukira bitari kera.

Yaciye amarenga ko noneho hari icyizere ndakuka ko uyu rutahizamu ukomoka muri SENEGAL azakina imikino y'igikombe cy'isi uyu mwaka nyuma yo koroherwa atora ka mitende.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko SADIO MANE imvune ye itari ikanganye cyane nk'uko bayikabirizaga ariko na none byatumye hitabazwa abaganga kabuhariwe mu ukunga bakora iyo bwabaga.

Igihugu cya SENEGAL cyageze n'aho  cyemera gukoresha abapfumu n'abandi bavuzi gakondo ngo bashyireho akabo byiyongera no ku buvuzi yari yahawe n'abaganga be basanzwe mu ikipe ya Bayern Munich.

Soma; https://kalisimbi.com/sadio-mane-wa-senegal-hazifashishwa-nabapfumu-ariko-akine

Ku munsi w'ejo hashize yaraye anahamagawe n'umutoza CISSE mu bakinnyi bazahagararira SENEGAL muri iyi mikino karundura ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itangire, bidatinze nyir'ubwite nawe abicishije ku mbugankoranyambaga akoresha ashyiraho amafoto ye yigaragaza ko yiteguye guhesha ishema igihugu cye.

SADIO MANE niwe mukinnyi mwiza kuri uyu mugabane w'Afurika muri uyu mwaka yanatwaye n'igihembo kiruta ibindi ari nabyo byatumye abatuye i Dakar n'ahandi bagira impungenge ku kuba atazagaragara.

Benshi bacyumva inkuru y'uko atazakina iyi mikino bahise bifata mapfubyi abandi bikorera amaboko bikotranya basenga ngo ahari yakira.

Soma; https://kalisimbi.com/sadio-mane-ntazakibna-imikino-yigikombe-cyisi

Amashyi n'impundu byavuzwa aramutse adatsikiye akazisanga mu bandi i QATAR aho ruzambikanira kakahava.