AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA YASHYIZE ARASOHOKA.

AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA YASHYIZE ARASOHOKA.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 hashyizwe hanze amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ayisumbuye mu cyiciro rusange ''O Level".

Nk'uko byari biteganyijwe mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo Minisiteri y'uburezi binyuze mu kigo gishinzwe ibizamini bya leta NESSA yasohoye aya manota yari ategerezanyiijwe amatsiko.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472, Muri bo Abatsinze ni 206.286 bangana na 90% mu gihe Abatsinzwe ari 21,186 bangana na 9.31%.

Mu banyeshuri 126,735 bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye[Icyiciro rusange], Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. mu gihe Abatsinzwe bo basaga  18,469, bahwanye na 14.34%.

Dr. Valentine Uwamariya uyobora Minisiteri y'uburezi yatangaje ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.