Afatiwe mu cyuho akuramo inda, umurambo w'uruhinja uri mu mazi yakoropeshaga.

Afatiwe mu cyuho akuramo inda, umurambo w'uruhinja uri mu mazi yakoropeshaga.

Umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo yaguwe gitumo nyuma yo gukuramo inda agata umurambo w'uruhinja mu mazi yakoreshaga akoropa.

Iri shyano ricikiye umurizo Mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali bitera igishyika abaturage bahamagaza Polisi.

Uyu mukobwa witwa Uwimana Ernestine kwihekura yakoze kwamenyekanye bwa mbere ubwo Nyirabuja witwa Agnes Uwineza yamufatiraga mu cyuho asanze umurambo w'uruhinja uri mu mazi yakoropeshaga ayobya uburari.

Ako kanya Agnes yahise atabaza abaturanyi, nyamukobwa akibibona ashaka kubacika ariko bamubera ibamba abura uko atoroka, ibyuya birabira abebera abungiwe na rubanda ruramwota bamwe batangira kumukubita inkonji yicajwe hasi.

Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rukihagera rwatwaye uruhinja mu bitaro ngo hakorwe isuzumwa, uyu mukobwa nawe ahita yurizwa imodoka mu mapingu ajyanwa mu kasho aho agiye gucumbikirwa mu gihe ategereje kuzisobanura imbere y'urukiko.

Nyakabanda